Hi, How Can We Help You?
  • Address: KG 42 St, Kigali
  • Email Address: info@ajprodhojijukirwa.org.rw

Blog

October 20, 2023

Gatsibo: Abangavu bitabiriye Tuganire Mwari bafashe ingamba zikomeye

   Abanyeshuri b’abakobwa 150 bitabiriye Tuganire Mwari, ikiganiro bahuguwemo ku kwirinda inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse na Virusi Itera SIDA, biyemeje guharanira ejo hazaza heza birinda ibishuko, cyane cyane bifata kuko bize ko kwifuza ibyo badafite byazabangiriza inzozi.

Abanyeshuri b’abakobwa 150 bitabiriye Tuganire Mwari, ikiganiro bahuguwemo ku kwirinda inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse na Virusi Itera SIDA, biyemeje guharanira ejo hazaza heza birinda ibishuko, cyane cyane bifata kuko bize ko kwifuza ibyo badafite byazabangiriza inzozi.

Ibi aba banyeshuri biga mu bigo bitandukanye babitangaje nyuma y’ibiganiro bitandukanye bahawe n’abayobozi ndetse na muganga.

 

Ni muri gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

, ahakorwa ibikorwa bitandukanye bihuza ubuyobozi, abafatanyabikorwa babwo n’urubyirko cyane cyane ururi mu mashuri.

Itungo Liliane wiga Computer System and Architecture muri GS Kiziguro Technical

 Secondary School, yavuze ko ibiganiro bahawe ari byiza kandi byatanzwe n’abarimu beza, ko icyo bagomba gukora ari ukubikurikiza.

Yagize ati: “Twahawe ibiganiro byiza, mvuze ko ari byiza ntabwo naba mbeshye. Twari dufite abarimu beza ariko kugira ngo bigaragare ko ari abarimu beza ni uko dushyira mu bikorwa ibyo batubwiye.”

Uyu munyeshuri yatanze urugero rwerekana isomo yakuye mu byavugiwe aho, agira ati: “Ibiganiro byose byibandaga ku bana b’abangavu; ibi biganiro twahawe byatumye mbona urugero nshobora kubaha, rukavamo n’intumbero tugomba gufata. Ubuzima bw’umwana w’umukobwa nahise mbugereranya no gufata agapirizo, ukagashyiramo amazi. Ako gapirizo ukagafata ukakaregeka, hasi hari amahwa; umwana w’umukobwa ni we wifatiye ako gapirizo karimo ubuzima bwe.”

Yakomeje asobanura ati: “Uko witwara ni byo bizagena niba uzakomeza kugafata cyangwa uzakarekura: niwitwara neza uzakagumana ariko niwitwara nabi uzakarekura kagwe mu mahwa. Kwa gutandukira ku ntego zawe ni ko gutangira gucikakwa ka kagozi gafashe agapirizo karimo umuzima bwawe, nyuma bikazarangira kagucitse kakagwa mu mahwa; ubwo buri wese yifatiye akagozi ke.”

Irasubiza Bonnette wiga kuri GS Ryarubamba yavuze ko urubyiko rufite amahirwe nk’uko babibwiwe ndetse ko rukwiye kuyabyaza umusaruro rukora cyane ngo rugere ku ntego zarwo.

Yagize ati: “Urubyiruko nkatwe dufite amahirwe, tugomba gukora cyane kugira ngo tugere kuri ejo heza twifuza. Tugomba kureba neza niba nta biturangaza dufite, hari abasore baza bakubwira ko bagukunda ariko nyamara hari ikindi bagushakaho, ariko igihe cyatakaye ntikiba kikigarutse. Ikindi nabashishikariza, dufite imbaraga zikomeye z’igihugu, nitwe bayobozi b’ejo, nitwe barimu, nitwe ba majoro.”

Uwineza Charlotte wiga muri GS Gishya yavuze ko agiye kwigisha bagenzi be batabashije kwitabira Tuganire Mwari, ati: “Ingamba mfashe ni uko ngomba kwigisha bagenzi banjye batabashije kumva iki ikiganiro, nkababwira uko bagomba kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi.”

Abanyeshuri batandukanye bitabiriye Tuganire Mwari babajije ibibazo, banasangiza bagenzi babo imigambi bafashe nyuma yo guhabwa ibiganiro na muganga n’abandi bayobozi batandukanye byagiye bigaruka ku kwirinda inda ziterwa abangavu na virusi Itera SIDA, ariko bagasabwa mbere na mbere kwihe

sha agaciro no kwirinda ibishuko nk’uko abayobozi batandukanye babivuze.

Umuyobozi w’Umushinga Turi Ab’Agaciro muri AJPRODHO JIJUKIRWA, Izere Mugeni Vedastine yavuze ko abakobwa bakwiye kwitwararika, bakiha agaciro birinda icyabangiriza inzozi.

Amizero Oreste, Umuyobozi Ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Gatsibo yakanguriye abakobwa kwitwara neza no kuba inyangamugayo, kugira ngo ubutumwa bahawe babashe kubuha n’abandi bafitiwe icyizere.

Yagize ati: “Niba muri karitsiye iwanyu cyangwa ku ishuri wigaho witwara nabi, w

iyandarika, ntabwo bakugirira icyizere ngo wigishe abandi ibyo nawe udakora. Ntabwo uzajya gusobanurira abantu ububi bw’inzoga cyangwa kwirinda inda zitateguwe cyangwa se izindi ngeso mbi, ari byo wirirwamo. Niwitwara neza bazakugirira icyizere, ube wabasha no guhugura abandi.”

Muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibikorwa bitandukanye bihuza ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’urubyirko birakomeje, cyane cyane ururi mu mashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.