Hi, How Can We Help You?
  • Address: KG 42 St, Kigali
  • Email Address: info@ajprodhojijukirwa.org.rw

Blog

October 20, 2023

Gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka ni ukwiyahura

Urubyiruko rusabwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina rutarashinga ingo kuko bibangiriza ubuzima, rukanashishikarizwa kwifashisha agakingirizo igihe rwananiwe kwifata kuko imibonano mpuzabitsina idakingiye ibangiza kurushaho.

Ubu ni ubutumwa abasore n’inkumi bo mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru bagejejweho n’umuryango AJPRODHO Jijukirwa tariki 1 Ukuboza 2023, mu rwego rwo kuzirikana ko rukwiye kwirinda Sida ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Eustache Ndayisaba ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu muryango AJPRODHO Jijukirwa, aganiriza uru rubyiruko yagize ati “Kwishora mu mibonano mpuzabitsina uri urubyiruko ni ukwiyahura, ariko noneho kuyishoramo nta gakingirizo, ni ukwiyahura kabiri. Kuko iyo mibonano mpuzabitsina ushobora kuyanduriramo indwara harimo na Sida, ndetse wanayitwariramo inda itateganyijwe.”

Abangavu bo ku Munini bavuga ko bamaze gucengerwa n’inyigisho zibabwira ko Oya ikwiye kuba Oya kuko ari byo bizabarinda Sida ndetse no gutwita imburagihe.

Denyse Kankindi urangije amashuri yisumbuye agira ati “Hanze aha hari ibishuko byinshi ku bana b’abakobwa, ariko buriya iyo uhakaniye umuntu, akabona yuko wihaye agaciro, nawe ubwawe arakaguha. Oya rero nibe Oya.”

Mugenzi we na we ati “Njyewe nta wanshuka ngo byemere, kuko nasanze ngomba kwihesha agaciro nk’umwangavu, nkishakira imibereho myiza, kuko nzi ko ndamutse ntwaye inda cyangwa nkandura ibirwara nahangayika.”

Mukamana w’imyaka 20 akaba yaratwaye inda akiri mutoya, na we ati “Abafite abasheri bakwiye kwirinda. Niba umuhungu akubwiye ati turyamane ukwiye guhakana, yakumva mushwanye, ukavuga uti ca aha nanjye nce aha.”

Abahungu na bo bavuga ko n’ubwo muri iki gihe abangavu ari bo bakunze kugaragaraho ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina batarashinga ingo, n’abahungu ubwabo bibagiraho ingaruka.

Eugène Maniraguha ati “Umuhungu na we agomba kwifata, ntagakoyore abo ahuye na na bo bose, agashyira imbaraga mu bikorwa bimugirira akamaro. Iyo umuhungu yirukanse mu bakobwa n’abagore ntagira umwanya wo gutekereza kuri ejo he hazaza. Usanga yifitemo akajagari.”

Samuel Niyikiza ati “Kwishora mu mibonano mpuzabitsina ku bahungu batarashaka, bibabera nk’ikiyobyabwenge. Ukubwiye ko yabikoze arakubwira ati sinarangiza icyumweru cyangwa iminsi ibiri ntarabikora. Ntabwo atuza.”

Yungamo ati “Aho gutekereza ngo ndagura inkoko cyangwa ingurube izabashe kugira aho ingeza, ahubwo ayo abonye ayashyira umukobwa cyangwa umudamu kugira ngo agere kuri bya byishimo, bikamubera nk’ikiyobyabwenge! Nyamara icyo aronka ni ibyishimo by’iminota itanu cyangwa icumi.”

Eugène Maniraguha yungamo ati “Iyo umuhungu ateye inda hari igihe ahita ata imiryango, agatorongera, akajya kwihisha. Ugasanga yiyiciye ejo hazaza. Abenshi barahunga, bakajya kwihisha.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.

This field is required.

You may use these <abbr title="HyperText Markup Language">html</abbr> tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

*This field is required.