Umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA wahuguye abanyeshuri b’abakobwa 150 bari hagati y’imyaka 12 na 19, bo mu bigo bitandukanye biri mu Karere ka Gatsibo ku nyigisho zijyanye no kwirinda inda zitateganyijwe ziterwa abangavu, ndetse na Virusi itera Sida.
Kuri uyu wa Gatanu, ku Kigo cy’Urubyiruko cy’Isangano kiri mu Murenge wa Kiramuruzi, habereye ikiganiro ‘Tuganire Mwari’ mu bikorwa bitandukanye biteganyijwe mu Mushinga “Turi Ab’Agaciro” by’Umuryango AJPRODHO JIJUKIRWA ku bufatanye na Plan International Rwanda, ugamije guhugura urubyiruko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uko bahangana n’imbogamizi bahura nazo mu buzima bw’imyororokere.
Iki gikorwa cyahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, ikiganiro cyibanze ku nyigisho zijyanye no kwirinda inda zitateguwe no kwirinda Virusi itera Sida, bihuzwa n’ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bigarukwaho Umuyobozi w’Umushinga Turi ab’Abagaciro, Izere Mugeni Vedastine.
Yagize ati: “Ni igikorwa gisanzwe kiba buri gihembwe ariko twashatse kugihuza na gahunda zo mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse binahurirana n’itariki ya 1 Ukuboza, ku munsi wo kurwanya SIDA. Ibyo byose twabikomatanyirije hamwe kugira ngo tuganire ndetse tunatange koko impamba ikwiriye yuzuye ku bana b’abakobwa bageze ku 150, ndetse tunabafasha kugira ngo babashe gushushanya cyangwa se kugena icyerekezo cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.”
Yakomeje avuga ko Tuganire Mwari ari igikorwa cyagenewe abari, bikaba binasanzwe mu muco ko abari bagiraga urubohero, aho bicaraga bakaganira nk’abakobwa ndetse bakabasha kubakana kugira ngo ejo n’ejo bundi bazagire imiryango myiza, ifite indangagaciro.
Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga kandi yavuze ko AJPRODHO JIJUKIRWA igamije gutegura urubyiruko mu bikorwa bitandukanye, baba abakobwa ndetse n’abahungu, avuga ko iki gikorwa cyari icy’abakobwa ariko hari n’ibindi bigenewe abahungu mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwose.
Yagize ati: “Tugira izindi gahunda duhuriramo n’abahungu nko muri Soccer for Change, aho bakina imikino itandukanye kandi bisangamo cyane irimo umupira w’amaguru, muri ayo marushanwa dutangiramo n’amakuru ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ibindi biganiro bibafasha.”
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abanyeshuri 150 bahagarariye abandi bo mu bigo bitandukanye birimo Gakoni TVET, GS Gishya, GS Gorora, GS Kiziguro TSS, GS Muringa, GS Rubona na GS Ryarubamba, byo mu mirenge ikorana n’aba bafatanyabikorwa b’akarere ari yo: Kiramuruzi, Kiziguro na Rwimbogo.
Amizero Oreste, Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Gatsibo wari uhagarariye Akarere ka Gatsibo muri iki gikorwa yavuze ko ari umwanya mwiza wo kuganira n’urubyiruko, yagize ati: “Ni amahirwe tubona nk’akarere kacu, gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu kuganiriza urubyiruko ruhagarariye urundi, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uko bakwirinda Sida ndetse n’uko twakumira inda ziterwa abangavu.”
Yavuze ko ubu bukangurambaga bwitezweho gufasha Akarere ka Gatsibo gukumira inda zitateguwe ziterwa abangavu, ati: “Twiteze ko uru rubyiruko twahuguye rugiye kudufasha gutanga ubutumwa kuri bagenzi babo baturanye ndetse n’abo bigana mu bigo bimwe, by’umwihariko binyuze mu matsinda yo kurinda no kurengera umwana mu midugudu no ku bigo by’amashuri.”
Yongeye ati: “Dushaka kugabanya imibare y’abana bata amashuri kubera gutwita no kugabanya umubare w’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida mu rubyiruko.”
Mu butumwa bwatanzwe harimo ko abakobwa ko bakwiye kwiha agaciro, kugira inzozi kandi bakazirinda bifata, birinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kwirinda gutwara inda zitateguwe, Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, byabangiriza ubuzima bwabo.